• RWANDA CULTURE
    PROMOTERS INITIATIVE
  • Yigize Inshinzi

    Kera  Imana rurema yiberaga I busasamana (gisenyi) bukeye irema abantu ibuzuza isi.Nuko Imana irema abakire n’abakene nuko abakire bahaka abakene.Mubakene rero hakabamo umugabo witwa magiririrane ,rimwe azindukana n’umuhungu we Gashyende guca ubwatsi bw’inka mu kibaya cya busasamana aho Imana yiberaga.  Nuko bamaze kugwiza barikorera barataha ,hakaba haramutse igihu  kuburyo batareba imbere n’inyuma,nuko Magirirane agiye kubona abona igihu kirayeyutsengo akebuke abona umwezi urimo ikintu cy’umweru   ari kanga abwira umuhungu we ati “dore kiriya kintu sha”.Gashyende agikebutse ati” ubanza ari ya Mana bavuga ko yibera hano”.Nuko Imana irarangurura it” Gashyende we “ undi ati” karame”uti”si ubanza ahubwo niyo koko nkuko ubibwiye so”.Magirirane yumvise ko ariyo abwira umuhungu we ati “ ngiye kurwana nayo kahave rwose.”Gashyende abwira se aati” nyabuneka wirwana n’Imana”.Magirirane aranangira aba ayikubita ikibando ati”urabona ngo urangira umutindi abandi ukabagira abakungu.” Agiye kongera kuyikubita irashwekura.Umuhungu we aramufata amubuza gukubita Imana ko yirirwa ahandi igataha i Rwanda.Mgirirane aramwiburungushura ayoma inyuma  agira ati”rubanda rw’abakene mvumbuye Imana nimumfashe tuyibaze icyo yaduhoye.”nuko rubanda rwose rurahurura yaba abakene yaba abakire.Abakene bati”urabona iyi nyagwa ngo iratwambika ubusa ikatwima amatungo n’ibyo kurya”.naho abakire bati” iriya ntindi yatwiciye amatungo itumarira n’urubyaro”.

     

     

    Gashyende aboma inyuma abasaba kureka gutona n’Imana ,abagore b’ibambe nabo babuza abagabo babo kwiteranya n’Imana ,abagabo baranga bayirukaho.Nuko Imana ibereka igihandure,nuko bagaruka bakoma agatoki ku kandi bagira bati” irye turye amaherezo tuzabonana nayo”.Nuko bamaze kuyihihibikana batyo nayo irahindukira irabarakarira iti” nzabatsembaho mwese nsigaze Gashyende wanyubashye n’abagore babujije abagabo babo kuntuka”. Nuko ibahuramo ubushita burabamara,nkuo yabivuze hasigara Gashyende n’abagore bonyine.Gashyende abonye ko asigaye wenyine muri icyo gihiriri cy’abagore batuka abagabo babo ,ko bamaze abana babo b’abahungu,nuko arigendera mu ishyamba rya wenyine.Nuko abagore babonye ko basigaye ari impehe , bati iri ni ishyano tugushije , Baraterana  bibaza uko bazabaho batagira umwami.Nuko bajya inama yo kwimika umwami ,bajya ahahoze ari i bwami bahararuza ingoma zahoze ari iz’ingabe z’imivugo bazijyana I busasamana.Bagezeyo bitoranyamo umugore urusha abandi ubwiza n’imico witwaga Gasharankwanzi,baramwimika iry’ubwami bamwita Gishegabo.Amaze kwima atoranya abagore b’ingare abagira intore ze abita Inshinzi,ziba ingabo z’igihugu cye niz’abagore bose.uugaba wazo akitwa Nyiragashibura.Inshinzi z’intore zimaze gutorwa zadukana urugomo rukabije,zahuka mu bagore n’abakobwa zirabadurumbanya karahava,reka Gishegabo we si ukubakubita no kubatanga arasara arasizora.

     

     

     

    Naho gashyende aho ari mu ishyamba akumba abagore batambuka bitotomba ,bavuga ko Gishegabo n’inshyinzi ze babarembeje.Bukeye haca umugore wagendaga wenyine yitotomba agira ati” ese mawe bakobwa bakowe ko uriya gipfakare ,gishenzi,gishegabo n’inshinzi ze bazarokorwa nuwa mana ki mwo kabyara mwe.”ngo gashyende abyumve aribwira ati ko uriya mugore ari wenyine uwamwegera nkamubaza namenya ibyo avuga imvaho. Nuko aturumbuka aho yari yihishe aza yomboka  nuko abaza wa mugore ati”mbese uraho wa mugore we?”umugore arikanga akebutse abona ni umugabo umusuhuje nawe aramwikiriza.ati” uraho nyakugira Imana ,ese ko abagabo bose bashize wowe warokotse ute ?”nuko Gaashyende aramusubiza ati “narokowe n’Imana itamanuzwa.”none se ubahe ?Gashyende amusubiza ko yibera mu ishyamba ko yabahunze kubera ko bashinjaga abagabo gutuma Imana yica abana babo babahungu.Umugore ati” mbe data twe hari aho turi ingima y’umugore ntitugeze ku buce?”Gashyende ati” ese iyo ngoma y’umugore imeze ite?”nuko umugore aramukundira aramutekerereza ati”twabonye tubaye impehe nuko twishyiriraho umwami,twimika umugore witwa Gashirankwanzi iry’ubwami tumwita GISHEGABO,tumaze kumwimika nawe atora abagore b’ingare abagira  ingabo ze abita inshinzi  none ariko zaturembeje”. Yungamo ati” harya woe wiberahe?”Gashyende ati “sinakubwiyeko nibera muri iri shyamba.”Umugore ati” ngusabye kunjyana aho uba  tukiriranwa ,tukaganira tugashira urwuba hanyuma bwagororba ngataha”.Ku mutima Gashyende   ati”izo mana nazikurahe mboga zizanye”nuko ntiyatindiganya dore ko nta usendeganya umusanga, amuhonongeza muri iryo shyamba aho yaciye ikiganda,bigandagaza mu ndiri  baririranwa. Bigeze nimugoroba nyamugore abwira Gashyende ati”mperekeza tujyane iwanjye ,uze tujye kwibanira uve muri iri shyamba rya wenyine”. Gashyende ati “oya abandi bagore sinabakira batazakunyiciraho.” Nyamugore ati” humura nzaguhisha ntawe uzakubona.”Gashyende yanga kumutetereza aremera baragenda ariko agenda agononwa, nuko bahaguruka rubanda rushyizweyo bagerayo ntawe ubaciye iryera.Gashyende aruhagirwa, arasigwa, aranywa ,ararya,araryama, aragwenyera.Umugore ati “ngaha nashira agahinda”.Gashyende aba aho, izuba akaryotera mu gikari,ubundi akibera mu nzu ,umugore akamuhezura ,akamuha inzogan’amata Gashyende nawe agakunda agakora akazi ka nyirurugo.

     

     

     

    Nuko haciye iminsi nyamugore asama inda ,hashize amezi abiri aracyenkemuka.Nuko undi mugore buzuraga yamubona akabona asa nutwite nuko akibaza” nyirakanaka uyu ko asa nutwite yaba yarayitewe nande ko nta mugabo ukiba muri iki gihugu?”bira mujija ariko bikomeza ku mwanga munda. Bukeye aramwihererana ati”umva rero mutanyagwa nje kugusaba ikintu kimwe kandi ukimpe ntumpishe. Mbarira uko waje gusama iyo nda mbona ufite wayikuyehe yaje ite?”Undi aho kumusubiza araseka ,undi akomeza kumutitiriza ,nuko akubushuti karamuganza nuko aramubwira ati”nyabusa nitoreye umugabo mu ishyamba ndetse ngwino njye kumukwereka yitwa Gashyende ariko uzaryumeho.”bajyana mu rugo ,bahageze ati “jya mu nzu usuhuze uvuga uti uraho gashyende?”umugore yihina munzu ,nyamugore asuhuje Gashyende yumva si nyiri urugo basanganywe,nukoariyorosa aricecekera aranuma. Nyamugore arongera ati”uraho Gashyende unyihorera urimo?”undi noneho nawe arasubiza ati” uraho nawe” umugore asatira urwuririro aramubaza ati” ni wowe Gashyende?” undi ati” ni njywewe” nyamugore ati “ nubwo uri gashyende ariko izina siryo muntu.” Gashyende ati” kubera iki uvuze gutyo ?” ,nyamugore ati “ wabaye gashyende se ntiwanshyenze?”Nuko Gashyende aherako aramukurura aramwiyegereza ,aramushyenda,aramunezeza.Nymugore asohokana ibinezaneza abwira mugenzi we ati “ nuko nyabusa uramfunguriye.”undi ati” ujye umara iminsi unyaruke ngufungurire.”Nuko umugore ataha anezerewe akajya amara iminsi  akagaruka Gashyende akamushyenga .

     

     

     Bidatinze nawe arasama,ubwo inda y’uwa mbere imaze kuba nkuru. Nuko inkuru iramenyekana mu bagore bose igera I bwamikazi.Bati “ nyirakanaka na nyirakanaka bafite inda zimvutsi.”Gishegabo ngo abyumve arashega atumizaho abo bagore bombi, ababaza uwabateye inda. Babagore bamusubiza ko batamuzi babonye batwite kandi ko ari ishyano ryabagwiririye.Gishegabo abonye ko badashaka kumubwira ategeka ko bababoha bakabashyira ku ngoyi,nuko ingoyi ibarembeje basaba koroherezwa ingoyi maze nabo bakavuga.Nuko babwira Gishegabo n’inshinzi ze ko bafite umugabo witwa Gashyende.Ngo Gishegabo abyumve abwira inshinzi ati” muhurure muhutare mujye kunzanira uwo Gashyende.Nuko umutware wazo ariwe Nyiragashibura azirangaza imbere no kwa Gashyende.Nuko yihina mu nzu amusanga ku buriri amwirohaho nuko araryama.Gashyende nawe ntiyirirwa abaza aramushyendagura.Nyiragashibura amaze kunyurwa asohokana ibineza neza nuko abwira inshinzi ati “ burije ni murare tuzamujyana ejo.”Nuko Nyiragashibura yiraranira na Gashyende bararikesha.Bukeyebamujyana kwa Gishegabo. Gishegabo ngo amukubite amaso aba aramusingiriye ,amufata akaboko amujyana ku gisasiro cye maze biherera iyo rurambikana, nuko babagore barasezererwa barataha maze umugabo wabo asigaranwa n’umwamikazi.Ubwo inkuru ikwira igihugu cyose ko I bwamikazi habonetse umugabo. Abagore babyumve barashikanayo no ku ka rubanda barasakabaka.Bati “ nimutwereke umugabo wabonetse.”Gishegabo ashaka ku mwikubira asohoka ajya kubamagana agira ati” mwa bagore mwe umugabo wabonetse ni uw’umwami ntago ari uw’uwengetse wese.”Abagore induru barayidehera bati” ni mumuduhe natwe adufungurire.”Rubuze gica Gishegabo ategeka ko abakomeje gutera isahinda baba boha,nuko umugore wese uteye akarimi hejuru bakamuboha.Abasigaye ntibabitinya ,urusaku rukara rurusha urw’isandi.Bati”bishye bishyire binoge mutwereke uwo Gashyende.Nuko abonye ko rubuze gica asohora Gashyende amushyira ku karubanda ati” bagore nguyu umugabo wabonetse ariko si uwa buri wese ni uwumwamikazi.”Nuko abagore baza nkiya gatera baramuhobera baramusomagura,baramuterura ,baramwereza bati” kaze neza uje mu bawe mugabo mwiza.”Gishegabo ngo abibone ararakara arabisha,ategeka inshinzi kumubambura kungufu.Nuko zibirohamo zirabatatanya ziramubambura zirabashwiragiza barataha ariko bataha badatashye bagenda baritsira ngo”natwe I bwami bagombe badufungurire.”Gishegabo arangijeguca iteka asubiza Gashyende mu nzu biyicarira ku rwuririrorw’igisasiro,ategeka inshizi kurarira zitiraririje hato abagore batazavaho baza bakamusanga ku buriri bakamumwamururaho.Nuko burira ,ingoma zibikiira umwamikazi yirarira mu mudendezo na Gashyende  nuko bukeye birirwa iyo .Baba gore nabo batera hejuru bati “ natwe ni muduhe Gashyende adufungurire.”Bigezeho akaryana mu mpuzu no mu ihururu karanga nuko inshinzi nazo zirarikorora ziti “Gishegabo ari kuducura umugabo.”nuko zijya inama yo kwica Gishegabo kugira zibone uko zisaranganya Gashyende,maze zimaze kunoza umugambi ziroha ku gisasiro zifata Gishegabo ziramwica kuko yari yarigize inshege agashegera kwiharira Gashyende.zimaze ku mwivugana umutware wazo Nyiragashibura ararana naGashyendeariko we ntiya mwiharira akajya abwira umukobwa umwe mu nshizi akagenda Gashyende akamushyenda.Bigeze aho inshinzi zijya inama yo kumwimika  ziti” nta mugore uyobora kandi umugabo yabonetse.”Nuko ingoma bazishyira ku nama zihamagara abagore bose barakubita akarubanda karuzura. Bimika Gashyende ubwo ,iry’u bwami yitwa Magirirane.Naho Nyiragashibura akomeza kuba umugaba w’inshinzi kandi ari nawe umwamikazi muka Gashyende Magirirane,gusa we ntiyamwiharira nka Gishegabo,agakundira n’abandi bakamusanga akabacubiriza akaryana mu ihururo.Biba bityo iminsi irataha iyindi irahita Gashyende ashyenda abagore n’abakobwa bari mu kigero cyabyo. Bigira batya barongera babyara ibitsina byombi.abakobwa bose barakunda babona abagabo n’abahungu bose babona abagore,umwami Magirirane nawe abona ingabo nyazo.Kuva ubwo ibintu biba koko magirirane , umugore akagirwa n’umugabo, umugabo akanezezwa n’umugore ,umwami akizihirwa n’ingabo.Si njye wahera rero hahera ingoma ngore ya Gishegabo n’inshinzi ze.Ngaho rero ahakomotse kwita abagore b’ingare inshinzi naho ab’inshege bakabita ibishegabo.bakabivugira  ku mukobwa cyangwa umugore bashaka gucubya washakaga kwigira akaraha kajyahe.

    Recent Comments

    ingagezulohe

    http://mewkid.net/buy-amoxicillin/ - Amoxicillin Online Buy Amoxicillin Online ddj.ymgh.rcpi.rw.ian.fl http://mewkid.net/buy-amoxicillin/2019-05-21 03:35:25

    uvosaqukabi

    http://mewkid.net/buy-amoxicillin/ - Amoxicillin Amoxicillin Online due.ceoh.rcpi.rw.oqc.lc http://mewkid.net/buy-amoxicillin/2019-05-21 04:06:31

    maqajoo

    http://mewkid.net/buy-amoxicillin/ - 18 Amoxicillin 500mg Capsules buu.gmxv.rcpi.rw.nay.vk http://mewkid.net/buy-amoxicillin/2019-06-05 00:03:21

    agepaka

    http://mewkid.net/buy-amoxicillin/ - Amoxicillin 500mg Capsules Amoxicillin 500mg Capsules xpp.pkrh.rcpi.rw.jrt.ji http://mewkid.net/buy-amoxicillin/2019-06-05 00:32:45

    ejociwofa

    http://mewkid.net/buy-amoxicillin/ - Amoxicillin Amoxicillin 500mg Capsules gry.rqjf.rcpi.rw.oqd.ye http://mewkid.net/buy-amoxicillin/2019-06-07 02:25:38

    gimpogapo

    http://mewkid.net/buy-amoxicillin/ - Amoxicillin Amoxicillin 500 Mg pbj.ykdk.rcpi.rw.hwj.zc http://mewkid.net/buy-amoxicillin/2019-06-07 02:51:07

    ediricabaguze

    http://mewkid.net/order-amoxicillin/ - Amoxil Amoxicillin 500 Mg jnb.oseh.rcpi.rw.jip.vy http://mewkid.net/order-amoxicillin/2019-07-31 19:54:19

    abevihusu

    http://mewkid.net/order-amoxicillin/ - Amoxicillin Online Buy Amoxicillin zbl.zvfv.rcpi.rw.kqf.mv http://mewkid.net/order-amoxicillin/2019-07-31 20:24:38

    KelTazy

    Vendita Cialis In Svizzera viagra Propecia Es Peligroso Lasix Usa Blog Foros Cialis Sin Receta 2019-08-13 22:37:22

    KelTazy

    Achat Levitra 20mg Kamagra Fast Shipping Buy Alli In Mexico viagra Finasteride 5 Mg Online Cheap Kamagra Aus Der Apotheke 2019-08-14 08:21:29

    KelTazy

    Best Prices Ed Meds No Perscription Azithromocin Tablets viagra Buy Clomid Online Australia 2019-08-16 11:30:08

    ojipuajoevete

    http://slkjfdf.net/ - Exofuquya Avibkn bav.edmx.rcpi.rw.zdx.lg http://slkjfdf.net/2021-05-15 07:58:29

    ocequmoyeya

    http://slkjfdf.net/ - Ilefel Edaxebu tta.gkuz.rcpi.rw.jsd.us http://slkjfdf.net/2021-05-15 08:06:11

    yizpopaw

    http://slkjfdf.net/ - Ozobunok Guecogi urq.buta.rcpi.rw.hnb.qt http://slkjfdf.net/2021-05-15 08:09:31

    oziwunixiona

    http://slkjfdf.net/ - Omafux Olkege mzg.xdmb.rcpi.rw.eve.ym http://slkjfdf.net/2021-05-15 08:16:55

    imugiaq

    http://slkjfdf.net/ - Jiqehja Acaizuye jsc.rzef.rcpi.rw.wxa.zz http://slkjfdf.net/2021-06-25 14:10:46

    acupiwuhejeya

    http://slkjfdf.net/ - Hijuuturo Evyoyiqa xgu.gtmg.rcpi.rw.uyp.bn http://slkjfdf.net/2021-06-25 14:21:05

    omufilnop

    http://slkjfdf.net/ - Ohuxtbi Ivaxixama ary.ydck.rcpi.rw.tjw.dn http://slkjfdf.net/2022-06-25 13:47:16

    ikaroxowuj

    http://slkjfdf.net/ - Duheyuguv Umikhaf zzk.fczr.rcpi.rw.fdx.sj http://slkjfdf.net/2022-06-25 13:54:39

    Post Your Comment Here

    © 2017 Rwanda CULTURE Promoters initiative . All Rights Reserved